I Kibeho abantu bamaze kwicwa, isi yagize agasoni yohereza abajya ngo kureba uko byagenze. Ba ambasaderi nka 15 bari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda icyo gihe bajya i Kibeho maze bakubitwa n'inkuba: ingabo za Loni (Minuar) zari zihari zabonye uko abaturage bishwe ndetse zari zifite imibare icihirije y'abapfuye.

Nibwo rero uwari umukuru w'igihugu Pasteur Bizimungu yahasesekaraga mu gisa no guhanagura icyaha kuri Leta yitwaga ko ayoboye. "Yitwaga" kuko kuri videwo ikurikira (mwitegereze neza) umuyobozi nyawe aramuvugiramo akamubwira icyo nawe avuga. Amateka burya koko ngo ni akara aha kajya he!

Ng'uko uko abantu ibihumbi bitandatu birenga byahinduwe mu kanwa ka prezida Bizimungu abantu magana atatu. Agera aho asaba abokoraga anketi kujya ngo mu misarane kubarura imirambo...

 

Mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera yabaruye ibihumbi by’abana biganjemo abiga mu mashuri abanza bataye amasomo bayoboka gushaka imirimo, abandi bajya kwicara mu ngo bitewe n’amakimbirane yo mu miryango.

Abanyeshuri 4688 bo muri Burera biga mu mashuri abanza n’ayisumbiye bavuye mu ishuri, nyirabayazana ikaba ahanini amakimbirane yo mu miryango nk’uko bishimangirwa n’ubuyobozi.

Ibi kandi bisa n’ibyatangajwe na bamwe mu bana bo mu Murenge wa Cyanika, bavuze ko bavuye mu ishuri babitewe n’ibibazo biri mu miryango yabo.