Imyanzuro y’Inama ya mbere mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe abahutu bo mu Rwanda

Buruseli 25-26 Werurwe 2017

Inama mpuzamahanga kuri jenoide yakorewe abahutu bo mu Rwanda yabereye ku nshuro ya mbere iBuruseli ho mu Bubiligi ku ma tariki ya 25 na 26 Werurwe 2017 kandi igera ku myanzuro iboneye. Abatanze ibiganiro kimwe n’abitabiriye inama baturutse mu Rwanda, mu Bubiligi, Ubufaransa, Finland, Ubusuwiwi, Ubudage, Ubuholandi, Ubwongereza no muri Amerika. Komisiyo Ukuri Rwanda yatumije iyo nama irashimira ishami ryayo ry’iBuruseli uburyo ryayiteguranye ubuhanga, ikanashimira kandi abatumirwa n’abatanze ibiganiro, itibagiwe igipolisi cy’uBubiligi.

Ni ubwa mbere abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abarokotse jenoside yakorewe abahutu bo mu Rwanda bahuza imiyoboro bagashyira ingufu hamwe mu kugirango jenoside yakorewe abahutu nayo izashyire yemerwe nta zindi mpaka.

Ingingo zikurikira nizo zibanzweho muri iyo nama :
- Gushyira ahagaragara no kumenyekanisha inshingano za Komisiyo Ukuri Rwanda
- Ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu bwakozwze na FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo za APR
- Uko itangazamakuru ry’iburayi ribona cyangwa risesengura ubwicanyi bwakozwe n’Inkotanyi
- Ese ubwicanyi ndengakamere FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo zakoreye abahutu birakwiye ko buhabwa inyito ya jenoside ?
- Ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu bwakozwe na FPR-Inkotanyi ni itsembabahutu
- Ubuhamya bw’abarokotse ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo kimwe n’ubwabazibayemo
- Inyungu z’amahanga zihabanye cyane no kusengasira ubuzima bw’abanyarwanda kimwe no kurengera uburenganzira bwabo
- Komisiyo Ukuri Rwanda ntabwo ari urubuga rw’abahakana jenoside yakorewe abatutsi
- Rwanda : kugira “ubucamanza” igikangisho nyamara hagamijwe gukomeza kuzinzika ukuri
- Gahunda y’ibikorwa biganisha k’ukuri n’ubutabera.

INZITIZI ZO KWIBOHORA.

 

Amateka ya politiki mu Rwanda azwi nk’amateka y’amakimbirane.

-          Amakimbirane  hagati y’amoko : Abahutu n’Abatutsi

-          Amakimbirane hagati y’abagize ubwoko bumwe : Abanyiginya n’Abega ku ruhande rw’Abatutsi cg se Abakiga n’Abanyenduga ku ruhande rw’Abahutu

Ayo makimbirane ashingiye ku moko cyangwa ashyamiranya ibice bimwe by’abahuje ubwoko  ni yo yagiye ashingirwaho ku mpinduka zose zabaye mu gihugu cyacu : abahutu bagahamagarirwa kwambura ubutegetsi Abatutsi, Abatutsi na bo bikaba uko ; Mu bahutu, umugambi w’abakiga ukaba uwo kubwambura Abanyenduga ; mu batutsi, Abega bagahora bahanganye n’Abanyiginya.

ITANGAZO

Ihuriro rishya (New RNC) na Mouvement National Inkubiri (MN Inkubiri) biyemeye kugirana imishyikirano y'ubufatanye butaziguye.

ITANGAZO RISOZA UMWIHERERO W’INAMA YA KOMITE NYOBOZI YA MN-INKUBIRI.


Umwiherero wa komite nyobozi y’INKUBIRI wabereye i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 26 kugeza ku wa 28 gashyantare 2016. Inama yitabiriwe n’abayobozi baturutse imihanda yose : mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Busuwisi, muri Finlande, muri Suwedi, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu Bwongereza no muri Norvège.

Umwiherero wahamije ivugururwa ry’inyito y’ishyaka unanoza umushinga wa politiki waryo. Izina ry’ishyaka ni « INKUBIRI » mu rulimi rw’ikinyarwanda, « Mouvement National INKUBIRI » mu rulimi rw’igifaransa cyangwa « National Movement INKUBIRI » mu rulimi rw’icyongereza.