Leta y’u Burundi yategetse ko ibicuruzwa bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi byoherezwaga mu Rwanda bihagarikwa, iburira n’abayobozi bazashaka kubivuguruza ko bazahura n’ibyago bikomeye.

Ubuhahirane bw’u Rwanda n’u Burundi ku bijyanye n’ubuhinzi bushingiye ku mbuto zirimo pomme, amacunga, imyembe byifashishwaga mu nganda zikora imitobe mu Rwanda. Hari kandi imyumbati, amamesa n’ibindi.