ngwino urebe bayiririmba ijoro n'amanywa
nyamara wagirango ijuru ryabaguyeho
kuguma mu kinyoma byabananiye babera
uruhinja rwa Kansinge rurabasindishije

bipfutse mu maso nka cya kinyoni
kenya bayikoreye umuzigo utayireba
abakotanyi barabandwa bazerekezahe
hinga nze mbaseke, dore igihe bahereye

ngo baratsinze kandi ingufu barafite
ngo bariyizeye kandi arabarenze amafuti
findifindi irutwa na Abakotanyi barica
nimubacire amarenga bacire birarura

none burihe ubugabo bwikanga ikibondo
burihe ubupfura bukumira umubyeyi
byose ni igipindi, byose ni ikinyoma
inyuma y'ibi impinduka iraje ibatamaze

(biracyaza)

Mu gihe hasigaye amasaha make cyane ngo Padri Nahimana Thomas n’ikipe ayoboye burire indege berekeza i Kigali, PDP-Imanzi, rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi, ryiyemeje kumushyigikira ku mugaragaro mu gihe ayandi mashyaka yo akomeje guseta ibirenge. Uretse n’uko guseta ibirenge ariko, abenshi mu banyamashyaka ndetse n’abatayarimo bakomeje gukurikiranira bugufi ngo barebe niba nyuma y’uko Padri Nahimana asubitse urugendo rwe bwa mbere muri Mutarama, noneho azajya gukorera politiki mu Rwanda.