Imyanzuro y’Inama ya mbere mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe abahutu bo mu Rwanda

Buruseli 25-26 Werurwe 2017

Inama mpuzamahanga kuri jenoide yakorewe abahutu bo mu Rwanda yabereye ku nshuro ya mbere iBuruseli ho mu Bubiligi ku ma tariki ya 25 na 26 Werurwe 2017 kandi igera ku myanzuro iboneye. Abatanze ibiganiro kimwe n’abitabiriye inama baturutse mu Rwanda, mu Bubiligi, Ubufaransa, Finland, Ubusuwiwi, Ubudage, Ubuholandi, Ubwongereza no muri Amerika. Komisiyo Ukuri Rwanda yatumije iyo nama irashimira ishami ryayo ry’iBuruseli uburyo ryayiteguranye ubuhanga, ikanashimira kandi abatumirwa n’abatanze ibiganiro, itibagiwe igipolisi cy’uBubiligi.

Ni ubwa mbere abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abarokotse jenoside yakorewe abahutu bo mu Rwanda bahuza imiyoboro bagashyira ingufu hamwe mu kugirango jenoside yakorewe abahutu nayo izashyire yemerwe nta zindi mpaka.

Ingingo zikurikira nizo zibanzweho muri iyo nama :
- Gushyira ahagaragara no kumenyekanisha inshingano za Komisiyo Ukuri Rwanda
- Ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu bwakozwze na FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo za APR
- Uko itangazamakuru ry’iburayi ribona cyangwa risesengura ubwicanyi bwakozwe n’Inkotanyi
- Ese ubwicanyi ndengakamere FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo zakoreye abahutu birakwiye ko buhabwa inyito ya jenoside ?
- Ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu bwakozwe na FPR-Inkotanyi ni itsembabahutu
- Ubuhamya bw’abarokotse ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo kimwe n’ubwabazibayemo
- Inyungu z’amahanga zihabanye cyane no kusengasira ubuzima bw’abanyarwanda kimwe no kurengera uburenganzira bwabo
- Komisiyo Ukuri Rwanda ntabwo ari urubuga rw’abahakana jenoside yakorewe abatutsi
- Rwanda : kugira “ubucamanza” igikangisho nyamara hagamijwe gukomeza kuzinzika ukuri
- Gahunda y’ibikorwa biganisha k’ukuri n’ubutabera.

 

Imyanzuro yafashwe na Komisiyo Ukuri Rwanda kubirebana n’ubwicanyi ndengakamere FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo zakoreye abahutu haba mu Rwanda ndetse n’ishyanga ni iyi ikurikira:

Ku byerekeranye n’inyito nyayo igaragaza uburemere bw’ubwicanyi FPR-Inkotanyi n’ingabo zayo zakoreye imbaga y’abahutu zikabatikiza ku bwinshi kandi ku musubiro, iyo usesenguye ubuhamya bwinshi kandi butandukanye kimwe n’inyandiko zikomeje kujya ahagara, zaba ari izanditse cyangwa izafashwe mu buryo bw’amashuhso n’amajwi, nta shiti ko ibyo byose ari ibimenyetso simusiga ko ari jenoside. Akaba ari nayo mpamvu Komisiyo Ukuri Rwanda ihamya kandi igashimangira ko ubwo bwicanyi nta kundi bushobora kwitwa uretse kuba ari “jenoside”.
Ku birebana n’abakomeje kununa cyangwa kwigira ba ntibindeba imbere y’amahano nk’aya, Komisiyo izashishikarira gusobanura, no gukangurira abanyarwanda bose, kimwe n’ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga uburemere bw’iki kibazo.

Ku byerekeye imijugujugu, amacumu n’imyambi abambari b’ingoma yakoze jenoside y’abahutu bakomeje kurasa kubagize Komisiyo Ukuri Rwanda, kimwe na bimwe mu bihugu bibashyigikiye ndetse n’utundi dutsiko dukomeje gukingira ikibaba abo bicanyi, turababwira tuti : ntituzigera tuzibukira guharanira ubutabera kugeza umwuka udushizemo. Niyo mpamvu tugiye mu maguru mashya kwibanda ku bikorwa bikurikira : gukusanya ibimenyetso, gukora urutonde rw’ahantu haguye imbaga n’amatariki byabereye, gushyira ku murongo amadosiye y’abatangabuhamya, gukora urutonde rw’abakekwho ibyaha, n’ibindi.

Kuko jenoside ari ubwicanyi burenze kamere kandi akaba ari icyaha gisumbye ibindi byose; ni kubera izo mpamavu isi yose yakagombye guhaguruka igahashya kandi igahana by’intangarugero ba nyirabayazana. Turashishikariza abanyarwanda bose, abatwa, abahutu n’abatutsi, bose hamwe n’umuryango n’ibihugu by’amahanga guhagurukira rimwe bagakora iyo bwabaga kugeza ubwo jenoside yakorewe abahutu nayo yemerwa burundu. Bizaba ari intambwe ya mbere ikomeye izatazura inzira igana ukuri , ubutabera n’ubwiyunge.

Ku bindi biteganyijwe gukorwa haba mu gihe cya vuba cyanga se no mu bindi bihe biri imbere, Komisiyo Ukuri Rwanda yiyemeje kuba umuyoboro w’ubukangurambaga no guhwitura abagiseta ibirenge. Ni muri urwo rwego tuzifashisha ikoranabuhanga mu gukusanya no guhererekanya amakuru hagamijwe gufasha rubanda gukurikiranira hafi aho urugamba twatangije rugeze. Bityo, ntawe uzacikanwa cyangwa ngo ahezwe mu kuvoma kw’isoko y’ubumenyi n’ubuhamya bikubiye mu buhamya, ndetse n’inyandiko n’ibitabo n’amaraporo y’inzobere. Turateganya kandi kuzakora inyandiko isobanutse ikubiye mu gitabo tuzita “Igitabo cyo kwirabura (livre noir) gisesengura impamvu n’uburyo ariya marorerwa yagiye ashoboka, kikanagaragaza umwirondoro n’uruhare bya ba Rukarabankaba. Tuzashakisha ubuyo n’amikoro ya ngomba yo gutumiza inama ngarukamwaka ku bwicanyi n’amahano yakorewe mu Rwanda kimwe n’ayakorewe ishyanga akozwe n’abanyarwanda bafatanyije n’amashumi yabo y’abanyamahanga. Ni muri ubwo buryo tuzatumiza inama mpuzamahanga ihuriwemo n’impuguke n’inzobere, abashakashatsi, abavoka n’abandi bose biyemeje kurengera uburenganzira bwa muntu. Mu rwego rwo kwibuka abahotowe bose bazira ubwoko bwabo, hazubakwa Urwiubutso amoko yose ahuriyeho kugirango urumuri rw’amizero ruhore rutumurikira.

Ku byerekeranye n’inshingano twiyemeje zo kurengera abacikacumu bose no guhana ababahekuye, ntituzahwema gushishikariza abagize uruhare bose mu mahano yagwiriye igihugu cyacu kuva muri bya bihe byabanjirije jenoside yakorewe abatutsi kugeza magingo aya ko bagomba kwemera amakosa yabo kandi bakirengera inkurikizi zabyo.

Ku birebana n’uruhare rwa bamwe mu banyamahanga bagenzwa mbere na mbere n’inyungu zabo bwite bakaba bakomeje kubangamira ukuri n’ubutabera mu Rwanda, tubaragije inkongi itazima y’urukiko rw’amateka.
Abahagariye Komisiyo Ukuri Rwanda