Tariki 28 mata 2017, i Oslo mu gihugu cya Norvège, habereye umuhango wo kwibuka Abarundi bazize itsembabwoko ryabaye mu gihugu cyabo mu mwaka wa 72. Uwo muhango wiswe "NEVER FORGET AGAIN" wabereye mu kigo cyitwa Holocaust Center wahuje abantu basaga 50 bavuye hirya no hino mu bihugu by'i Burayi ariko biganjemo Abarundi (birumvikana), n'Abanyarwanda.

 

Uhagarariye u Burundi mu bihugu bya Scandinavia, bwana Pascal Ruhomvyumworo amaze kwifuriza ikaze abitabiriye inama yavuze ko yizeye ko abantu bari bwumve ubuhamya bugaragaza uko babonye ayo mahano ndetse bakabwunguranaho ibitekerezo.

Uwa mbere rero mu guhabwa ijambo ni umukambwe Robert Kruger waje aturutse i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarabaye ambasaderi i Burundi hagati y'1992 na 1996. Yafashe ijambo asobanura uko yagiye gukora i Burundi amaze gutakaza umwanya we muri sena y'iwabo, akomeza avuga uko yabonye amabi yakozwe i Burundi mu kwica abaturage bo mu bwoko bw'Abahutu; ibyo bikaba byarakorwaga n'ingabo za Leta zihagarariwe na koloneli Bikomagu.

Yabajijwe igituma atasobanuye icyo gihe ko hari gukorwa jenoside nk'iyari yarabaye muw'1972, avuga ko uretse no kubivuga yanageze ubwo arakaranya n'abari bamukuriye mu kazi batashakaga ko ahingutsa iryo jambo. Yongeyeho ko bisaba imbaraga nyinsi za diplomasi kugira ngo ikibazo nk'icyo cyumvikane mu bihugu by'ibihangange kw'isi. Ati kubyemera ni no kwemera inshingano zo gutabara abahohoterwa, ibyo Amerika ikaba itarabikozwaga.

Nyuma ya amasaderi Kruger, hatahiwe uwahoze ari umuyobozi w'ishuri ryisumbuye ryi KIremba, umunyasuwede witwa Henry Stralgen. Mu gahinda n'amarira, uyu yavuze uko bazaga kw'ishuri kumwaka abanyeshuri n'abarimu b'ikigo yayoboraga bakajya kubica. Umwe muri abo banyeshuri ubu ashehe akanguhe, Dr Ezechias Nkurabaganya yatanze ubuhamya kubyo yiboneye akiri muto anavuga uko yarusimbutse. Umufasha we "yasaranye" uwo mwera ati "kuki nk'abapentekote mutaturindiye basaza bacu nk'uko abagatolika babigenje?"

Uhagarariye igihugu cya Afrika y'epfo nawe yafashe ijambo yibutsa Abarundi ko nawe yabaye, kimwe n'abirabura benshi bo mu gihugu cye, mu gahinda kenshi kamaze imyaka ariko ko ubu bashyize umubabaro hasi biyemeza kubabarira. Ati niyo nzira yonyine ikiza ibikomere ikanakurutisha uwaguhemukiye: kumuha imbabazi

Ibiganiro byarakomeje haza guhabwa ijambo abagabo babiri bari abanyeshuli muri 72 ubwo nyine ingabo zazaga zibeshya ngo igihugu cyatewe maze birara mu banyeshyuri, abagabo, asilikare, abakozi ba leta n'abanyabwenge b'Abahutu babapakira amakamyo bagenda ubutazagaruka. Bose bagaragaje akababaro kumvikana ndetse banatangaza ko bishimiye ko iyo ntambwe itewe, ko kirazira yari ipfukiranye icyo kibazo bizeye ko ivanyweho guhera ubu.

Iyo nama yari yatangiye saa sita zirenga yasojwe saa kumi n'imwe n'igice abantu barasabana.

    

Inkuru y'intumwa y'Ijwi Ry'Impinduka i Oslo